Mu gihe y’abanyeshuri barimo gukangurirwa gufatira amafunguro ku ishuri bose, Minisiteri y’Uburezi yongeye gukebura ibigo by’amashuri.
Iyi Minisiteri mu butumwa yanyujije kuri X yasabye abayobozi b’ibigo by’amashuri n’abandi bose kugira uruhare muri gahunda yo gufatira ifunguro ku ishuri bibanda ku isuku y’ikigo muri rusange, ariko cyane cyane ububiko bw’ibiribwa, igikoni n’ibikoresho, abatetsi, amafunguro n’aho afatirwa ndetse n’abanyeshuri.
https://x.com/Rwanda_Edu/status/1780536566231781486